2020: Nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz Tanasha agiye gukora ishyirahamwe ry’abana ba Diamond. Inkuru irambuye [Ijabiro.com]

Iminsi irenga mirongo itatu irashize umuhanzi w’icyamamare muri Africa y’iburasirazuba cyane cyane muri Tanzania ariwe Diamond Platnumz atandukanye n’umugore bahoze babana mu nzu nk’umugore n’umugabo ukomoka mu gihugu cya Kenya witwa Tanasha Donna bitewe n’impamvu zitigezwe zitangazwa.

Ariko bimwe mu binyamakuru bitandukanye bikaba byaravugaga ko Diamond Platnumz yatandukanye na Tanasha kubera ko uwo muhanzi yakoreshaga imbaraga za gipfumu ndetse n’ibindi bitandukanye birimo n’ubushurashuzi busanzwe buranga uwo muhanzi.

Tanasha Donna uri kubarizwa mu gihugu cye cya Kenya mu kiganiro yaraye agiranye n’ikinyamakuru cyitwa True Love Magazine cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru yagitangarije ko agiye gutangiza icyo twakwita ubukangurambaga bwo guhuza abana bose bavukana n’umwana we witwa Nasibu Junior bahuje Se ariwe Diamond abo akaba ari abana babiri Diamond yabyaranye n’umugandekazi witwa Zari Hassan, ndetse n’undi mwana Diamond yabyaranye na Hamissa Mobeto.

Ibyo Tanasha akaba agiye kubikora kugira ngo arinde abo bana harimo n’uwe kuba bazakurana intimba yo kutamenya abavandimwe be, bityo ubwo bukangurambaga akaba avuga ko azabutangira mu minsi iri imbere amaze kuvugana n’ababyeyi babo bana.

Izindi nkuru wasoma ku Ijabiro.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *