ISI MU BIGANZA BYA AFURIKA Epsode 1: Umwami w’abanyafurika yishwe azira gushakira inyungu ubwoko bwacu. Inkurundende

Isi mu biganza bya Afurika

Mu gihe igihe cy’ubukoloni cyari kiganje kumugabane wa Afurika, ubwami bwinshi bw’Abanyafurika bwasaga nkaho hafi ya bwose bwafashwe n’abakoloni ibihugu bimwe na bimwe by’ Uburayi nibyo byaje gukoloneza Afurika,,,

1870 Ibihugu bimwe na Bimwe by’ Uburayi byatangiye kugabagabana Afurika hagamijwe inyungu n’ibindi bitandukanye.

Muri iyo myaka umuntu ntiyatinya kuvuga ko Afurika yahuye n’ibitero by’ibihugu by’ Uburayi.

Ibyo bihugu by’uburayi byatangije ubukoloni muri ubwo buryo maze abanyafurika bakoresha uburyo bwose bwo kurwanya abakoloni…..Ikintu bashakaga ahanini kwari uguhindura uyu mugabane w’aburuhu rwirabura bakawuhindura uko bashaka, bakajyana amabuye y’agaciro bamwe batari bazi n’ayariyo ndetse no gukura mo abacakara muri Afurika…

Tubibutse ko Iyi Nkuru yitwa ‘Isi mu biganza bya Afurika’ ni Inkuru itarabayeho ariko igice kinini cyayo,gishingiye Kuri byinshi byagiye Bibaho. Ni Inkuru izajya inyura kuri Ijabiro.rw

Itangiriro

Ubwo abakoloni bazaga mu karwa kitwa Domango, bahasanze umwami witwa CHAMA II

Bakiza bazanye igitugu bashaka kuyobora ubwami bw’ako gace uko bashatse, gusa umwami agerageza kubereka ko ashaka kubarwanya gusa abanyabwenge b’ubwami bamuburira ko ashobora kwicwa(kubera kugerageza kurwanya abakoloni).

Gusa, abo bakoloni baje batinze kuko  baje hashize imyaka myinshi ibindi bihugu baramaze kubifata!

Tugarutse gato imbere mu rwego rwo kugira ngo batware igihugu mu mbaraga zabo, Abakoloni batangira kuzana Abaganga, Abapadiri, Amashuri…..Abaturage b’ubwo bwami ubuzima bwabo burahinduka.

Imibare yakozwe n’abakoloni icyo gihe yerekanye ko muri ubwo bwami bwa Domango habarizwa mo abaturage miliyoni 2 ndetse igihugu gifite ubuso bwa Kilometero kale zisaga 14,480.

Ibyo byose bivuzwe haruguru, umwami CHAMA II ntiyigeze abyishimira, ndetse ubwo yari yicaranye na Nyina yahise amubwira ati

CHAMA II: “Mama, ntago ndi kwishimira na gato ababantu!

Mama ndagusabye unyemerere ikintu Kimwe.

Mama we wari utangiye gusaza ukuntu yahise abwira umuhungu we wari umaze kumubwira ko ahaka kumusaba ikintu ikintu kimwe.

Mama we: “Ndakumva mwana wanjye kandi sinzigera ndekera kukumva igihe cyose nkiri ho!”

Umwami CHAMA II: “Aba bantu batangiye kutwibagiza umuco wacu, niba wibuka neza nta gihe kinini gishize bageze ku butaka bwacu, gusa akakanya hari amategeko bavanyeho yakurikizwaga guhera igihe ubwami bwacu bwabaye ho.

“Mama, ubu akakanya abantu bose dufatanya kugira Ubwami bwagutse, Ubwami bufite icyerekezo kandi buharanira ukwishyira ukizana, bose amakuru numvise nuko bazabakuraho Kumunsi wejo!

Mama ababantu ni bantu ki? Kuki baza kudutegera mu bwami bwacu?

Ese ubu nkanjye naba mariye iki ubwoko bwacu bugiye kwicwa n’ababantu ntazi?

Iteka Iyo ndyamye, iyo ndi ahantu njyenyine ubwonko bwanjye bunyereka ko ababantu b’uruhu rwera atari abantu beza na gato, ntabwo aribeza rwose mama!

Niyo mpamvu akakanya ngiye gutanga ubuzima bwanjye bube igitambo cya bene wacu b’abanyafurika!

Ntanze ubuzima bwanjye kubazakomoka ku bwoko bwacu. Akakanya ngiye gutangira kurwanya nivuye Inyuma Aba bantu”

Umwami CHAMA II yabivuze ari kurira mama we atangira kumuhoza maze ahita avuga

“Mwana wanjye, Ababantu mugihe tutabarwanyije bizarangira umuco w’ igihugu cyacu uvugwa mu mateka nayo azaba adafatika…..mwana wanjye ntabwo nakwishimira kukubura ndetse nazababara iteka ndamutse mbaye ku isi wowe utariho mwana wanjye. Ariko nanone niba ari uko ubishaka uzabikore utyo mwana wanjye, ntabwo nakubuza gukomeza inzira y’ubutwari, Kandi igihe kimwe ubwami bwacu buzongera bukomere bube ubwami buhambaye muhungu wanjye nkunda”

Bafatanye ikiganza we na nyina buri wese apfumbata ikiganza cy’undi bazamura hejuru nk’umuco ubaranga, maze Umwami CHAMA II ahita avuga ati “Ntabwo nakwemera ko ubwoko bwacu buyoborwa n’abashaka kudusahura”

Akokanya bukeye bw’aho, hari insakazamajwi zashyizweho n’abazungi zishyirwa ahantu hose hahurira abantu ngo umwami ajye atanga Itangazo ngo ryumvwe mu gihugu hose cyane ko aka karwa kari gafite ubuso buto cyane!

Muri utwo tuntu tumeze nka Radio twumvwagwa ho amatangaza gusa by’umwihariko ay’umwami, akokanya abaturage bo hirya no hino batangiye kumva ijwi ry’undi muntu utari umwami nk’uko bimenyerewe ubundi aravuga ati

“ Mwiriwe baturage beza, mutege amatwi mwumve imyanzuro yafashwe n’abanyacyubahiro, babandi rwose batwifuriza ibyiza umunsi k’uwundi, bakora buri kimwe ngo ubuzima bwacu buhinduke! Abo ngabo rwose ni intwari zacu zikora buri kimwe ngo tubeho kandi tubeho neza, munyemerere akakanya mbageze ho iyo myanzuro yafashwe”

Uwo muntu wanakomokaga mu kirwa cya Domango ndetse Wanakoreshwaga n’abakoloni yacecetse ho gato nyuma arongera aravuga

“Akakanya abiru n’ ibikorwa byabo byose byakuweho kandi umwami nk’uko byari bisanzwe ntabwo azongera kujya aho ashaka kubera Impamvu z’umutekano, muri iyi minsi Umwami twasanze ko yugarijwe n’ibitero by’abantu boha kurya iyo, bashaka kuba bagira utya rwose bakamuhitana, ninayo mpamvu ingabo zose zamurindaga zose zabaye zikuweho bityo tukaba twamaze kumushakira ingabo nziza, ingabo z’abanyamwuga babyigiye izongizo zimurindire umutekano! kandi Umwami nitwe tugiye kumuba hafi mu gihe tukiri gushaka ikindi cyakorwa.

Murakoze murakarama”

Byasaga nk’aho Umwami akuriwe ho inshingano hafi ya zose yari afite, byasaga nk’aho ubwami buri kugenda bukurwaho ndetse n’umuco w’ubu bwami uri kugenda urimburwa, ibi nibyo Umwami yari yabanje kubwira nyina ko atazigera yemera ko biba ho. Akokanya umwami yarabyumvise aba nk’ubaye umusazi afata umuhungu we w’imfura amujyana ahantu hiherereye.

“ Mwana wanjye rwose Mbabarira akakanya mbaye nkugusezeyo kuko ndabyiyumva mo ko ngiye gupfa, nibishoboka ko wimikwa nyuma y’itanga ryanjye nubwo ukiri muto ariko uzazirikane ibintu2!

Uzazirikane kuri bene wacu duhuje Uruhu, urebe uburyo bari gukandamizwa.

Mwana wanjye urebe rwose uburyo ubwoko bwacu bari Kubuyobora uko bishakiye ndetse ibi mwana wanjye birerekana neza ko bashaka kurimbura burundu umuco wacu bagashinga ibirindiro by’umuco wabo mu bwami bwabo ntuzigere ubemerera, uzatange imbaraga zawe zose ndetse nibiba ngombwa utange ubuzima bwawe ariko mumaso yawe bariya bantu ntuzigere ubabona bari kuba bafatira umwanzuro ubwoko bwacu. Uramenye amatwi yawe ntazigere yumva ko ubu bwoko buri kuyoborwa na biriya bisambo!

Icya2 ugomba kuzirikana mwana wanjye, uzamenye ko bariya atari abantu, bariya ni inyamaswa mwana wanjye, ntago rero dukwiye kuyoborwa na ziriya nyamaswa, uzabe intwari mwana wanjye!!

Umurage nkusigiye ni ukuba ikimenyetso Cy’abu bwoko bwacu. Mwana wanjye nkunda dore bari kumpinga ngo banyice kuko nabarwanyije ubwo bashakaga kuducamo amoko bagatandukanya bene wacu, narwanyije ubu buryo batuzanira ibintu barangiza bakwitwaza ko ari abana beza gusa mwana wanjye ikivi nateruye kirananiye wowe uzacyuse, Ibyo ntakoze uzabikora ndetse ubikore inshuro1000 urusha Uko njye nabikoze.

Zana ikiganza cyawe mwana wanjye unsezeranye ko uzaba ikimenyetso cy’ubwigenge cy’abubwami bwacu, Unsezeranye ko uzaba umwanzi w’ icyatwa w’ ibi binyagitugu kugeza igihe uzashiriramo umwuka”

Umuhungu we wari ufite imyaka 25 yazamuye ikiganza bapfumbatana ibipfunsi nk’ikimenyetso cy’ ububwami cyerekakana gusezeranya.

CHAMA II yasomye  Umuhungu we ku gahanga ubundi afata abari ingabo ze bafata amacumu, ingabo…baragenda byasaga nk’aho bagiye ku rugamba!

Bageze kuri kiliziya hari nka mu gitondo saa kumi Umwami CHAMA II arababwira(izo ngabo ze bari kumwe)

“wenda icyo mpamya nuko nzubaha iyi mana batuzaniye, ndetse akakanya ngiye kuyikoresha nk’intwaro yo kubarwanya.

Mujye kureba niba ntamupadiri uri hafi hariya mumwice Apfa kuba ari umuzungu. Batuvire mu gihugu bagende”

Byasaga nk’aho urugamba agiye mo ari urwo kurwanya ababakoloni akabica,,,,,ingabo ze zaragiye zisangamo aba padiri maze zibatunga imyambi.

Ingabo z’umwami: “Itegeko rivuye ibukuru, riraduha ububasha bwo kubica kuko nta kintu na kimwe mudushaka ho uretse kutwiba no gushaka kuturimburira umuco wacu”

batangiye kwica abo ba Padiri bahita berekeza ku kicaro cy’aho abakoloni babaga barongowe n’umwami yahise avuga Ijwi riranguruye

“Munyumve neza mwa ngengera mwe! Akakanya ndabahagurukiye ntago ngamije kubarwanya ngo mbatsinde kuko mbizi ko imbaraga zanyu muzikura Ikuzimu nyamara njye nyuma namenye imana mwatwigishije nubwo nasanze mutarigeze muyisenga, kuko iyo muyisenga akakanya ntago muba mushaka kurimbura ubwoko bwacu.”

Ababyumvise bahise basohoka Umwami abakiriza imyambi bamwe itangira kubica, gusa Umuzungu umwe yafashe imbunda arasa umwami CHAMA II, ingabo ze nke yari yitwaje nazo ziraraswa zose gusa bari bamaze kwica abazungu bagera kuri 20,  Umwami CHAMA II yapfuye atyo…

Ntuzacikwe na Epsode ya kabiri y’iyi nkuru ‘Isi mu biganza bya Afurika’ Ese Nyuma y’urupfu rw’umwami CHAMA II harakurikira ho iki?

One Comment on “ISI MU BIGANZA BYA AFURIKA Epsode 1: Umwami w’abanyafurika yishwe azira gushakira inyungu ubwoko bwacu. Inkurundende”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *