2020: Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yakoze Impanuka ikomeye Imana iratabara. Inkuru irambuye

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima yaraye akoze impanuka mu karere ka Bugesera ubwo yari agiye gusura Mushiki we akaba ari n’umugore wa Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame.

Bamwe mu bantu biboneye iby’iyi mpanuka batangarije Ijabiro ko iyi mpanuka yabaye ahagana mu ma saa tatu z’ijoro munsi y’isoko rya Nyamata.

Uyu musore wari unatwaye n’abandi bantu babiri, ngo yagerageje gukatira umunyozi maze agongana n’ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO gusa imana yakinze ukuboko ntanumwe wabashije kuhasiga Ubuzima nubwo imodoka ya Haruna Niyonzima yangiritse ku buryo bugaragara.

Uku niko Imodoka yari itwaye Haruna Niyonzima yabaye
Ikamyo yagonganye n’imodoka ya Haruna Niyonzima

Iyi modoka yari itwawe na Haruna Niyonzima yari iri kuva i Nyamata ahazwi nko ku Gahembe aho Haruna Niyonzima yari agiye gusura mushiki we akaba n’umugore wa Bakame, aba ngo baba mu karere ka Bugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *