Umusogongero w’Inkurundende ‘Isi mu biganza bya Afurika’

Isi mu biganza bya Afurika

“Twahoze Kenshi munsi y’ibirenge byanyu, mwabaye aba mbere mukutubibamo urwango, kudutwara utwacu byari ihamwe kuri mwe mu gihe twe tutari tuzi ibyo ari byo.

Mwadukubise ibiboko twicwa n’inzara kubw’ubucakara mwadukoreye, Imyaka myinshi twakorewe irondaruhu namwe.

Mwatwiciye Intwari n’abaharaniraga ko twe na mwe tureshya mubica disi batarakabya Inzozi zabo.

Intwari zacu mwazihejeje muri Gereza ngo zikunde zive ku izima gusa ntago zigeze zicika intege mu guharanira inyungu z’ubwoko bwazo.

Mwatwangishije abavandimwe tuvukana, dukomoka hamwe muti ‘reka reka aba ntimuhuje ubwoko’ Ibi byanabaye intandaro y’urupfu rwa bamwe muri benewacu.

Duhora twizihiza kenshi amasabukuru y’intwari zacu nubwo tubabazwa nuko inyinshi zapfuye urupfu rukibazwaho na nubu.

Gusa ahari, Umunsi muzarambirwa kwica bene wacu, umunsi murambirwa kudutoteza, Tuzarushaho gushyira hamwe nk’abanyafurika maze inzozi intwari zacu zaturoteye kuva hambere zizabe Impamo.

Gusa Twe ntago tuzatuma muvuga ko ‘Muri guhera umwuka(I Can’t Breathe)’ Tuzarwanya byinshi mwe mwimakaje maze duteze imbere uyu mubumbe twarazwe na Nyagasani.

Igihe kirageze Afurika”!

 

Isi mu biganza bya Afurika ni inkurundende ivuga kubwoko bw’abanyafurika uburyo bwatotejwe n’uburyo Intwari z’ubu bwoko zagiye zicwa nyamara zizira guharanira Iterambere,inyungu…. by’ubwoko bwabo.

Afurika yaratotejwe bihagije kuva igihe Abakoloni bazaga gukoloneza Afurika kugeza naho abaturage b’uyu mubumbe w’aburuhu rwirabura bajyanwa i Mahanga gukoreshwa imirimo y’uburetwa.

Ntibyagarukiye aho kuko uyu mubumbe warasahuwe cyane kuva hambere kugeza nanubu(mu buryo wenda tutazi ariko buhari) ndetse abanya Afurika bamwe baratuvangura baducamo amoko bati aba ni abububwoko abandi n’abubu bwoko, Ingaruka y’ibi yatumye abarenga Miliyoni bapfa mu Rwagihanga.

Sibyo gusa kuko nanubu turacyabona bene wacu batotezwa, ibinntu mu byukuri duhora twibaza igihe bizarangirira.

Kwame Nkrumah yahoze kenshi yirotera ubumwe bwa Afurika, wambwira irengero rye?

Umu zairwa Patrice Lumumba yashakaga kugira Congo Paradiso ndetse vuba cyane igatangira no gutunga umugabane w’abirabura, ese ninde wibuka iby’urupfu rwe ngo atubwire?

Ese tutagiye kure, ninde wambwira iherezo rya Mutara III Rudahigwa wacu?

Muammar Gaddafi se nubwo natwe twambaye ikirezi ntitumenye ko cyera haba hari uwambwira impamvu yishwe?

Umunyamerika wakomokaga kuri ubu butaka bwa Afurika Martin Luther King Jr nyuma yo gutekerereza abantu inzozi yaroteye uburinganire bwacu n’abera haba hari uzi irengero rye?

Umwana muto cyane wo hepfo iyo muba Zulu Salomon Kalush Mahlangu ese koko yari akwiye kumanikwa azira ko Abirabura n’abazungu bareshya?

Hari n’abandi benshi umuntu yavuga disi bakoze buri kimwe ngo batabare,baririre,bateze imbere ndetse baharanire ko uyu mugabane w’aburuhu rwirabura uba ubukombe gusa iherezo ryabo iyo turyibutse tubasabira mu byubahiro byinshi iruhuko ridashira ndetse tukabasabira Paradiso yayindi izajyamo abakoze neza mu isi.

Isi mu biganza bya Afurika ni inkuru mpimbano ivuga cyane ku bikorwa by’intwari z’aburuhu rwirabura ndetse ikagenda inerekana uburyo bamwe bagiye bicwa.

Ni inkuru ikwiye gusigira isomo buri wese rijyanye n’uburyo Afurika ari ubwoko bukomeye ndetse ari ubwoko bwayobora isi mu gihe bushyize hamwe bugasenyera umugozi umwe.

Ni inkuru uzajya ugezwaho na Aristide Ndahayo ukayikurikira kuri uru rubuga rwa Ijabiro.rw

Isi mu biganza bya Afurika ni inkuru izavuga cyane ku bucakara bwakorewe Abanya Afurika
Ni inkuru itazanasiba kuvuga uburyo Abanyafurika baharaniye ubwigenge bwabo
Ubutwari bwa Nelson Mandella ndetse na Muammar Gaddafi buzifashishwa cyane muri iyi nkuru!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *