2020: Ese Safi Madiba na Parfine baba basubiye mu rukundo? -Inkuru irambuye

Mu minsi yashize umuhanzi w’icyamamare Safi Madiba byavuzwe ko yatangaje ko atakibana n’umugore we w’isezerano Niyonizeye Judith gusa Safi Madiba yaje kubihakana mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru.

Ntawutwika inzu ngo Ahishe Umwotsi! Benshi batangiye gukeka Amababa ndetse batangiye gukeka ko Safi Madiba na Parfine bashobora kongera kujya mu bihe byo gukundana nyuma y’amagambo Safi yabwiye Parfine ku munsi we w’amavuko.

“Happy Birthday Golden Queen(Isabukuru nziza mwamikazi wa Zahabu)” Ayo niyo magambo Safi Madiba yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yaherekejwe n’ifoto y’uyu mwari bigeze no kukanyuza ho mu rukundo!

Ni ifoto yakunzwe n’abantu barenga ibihumbi bine kuri Instagram ndetse benshi bagiye bagaragaza ko bishimiye aya magambo ya Safi Madiba yanatumye aba bombi bongera gukekwaho urukundo nyuma y’imyaka 3.

Safi Madiba yifurije isabukuru Umutesi Parfine muri ubu buryo

Safi Madiba yamenyekanye cyane mu itsinda rya Urban Boys  nyuma aza gufata umwanzuro wo kuva muri iri tsinda atangira umuziki ku giti cye aho yanaje no gukora indirimbo nyinshi zagiye zikundwa nka ‘Got it’ ‘Kimwe kimwe’ n’izindi.

Ntago wahamya ko uri umukunzi w’imyidagaduro mu Rwanda utazi urukundo rwa Parfine ndetse na Safi Madiba babiciye bigacika hirya no hino mu binyamakuru, kuri Murandasi…. gusa mu mwaka wa 2018 aba baranzwe cyane no guterana amagambo no gutukana maze umwe ajya ukwe n’undi akomeza ukwe!

Nyuma byaje kurangira aba bombi batandukanye ndetse bituma benshi bibaza impamvu yabyo bamwe batangira guhamya ko ari Amafaranga Safi Madiba yari akurikiye nkuko binumvikana mu ndirimbo ya Neg g the general yitwa ‘Nta muntu wari uzi ibi bintu’

Kugeza ubu benshi mu bakomeje kumva ikibatsi cy’urukundo hagati ya Safi Madiba na Parfine batangiye kubyakirana yombi nkuko benshi bagiye babivuga kuri Instagram ya Safi madiba aho bafashije Safi Madiba kwifuriza Isabukuru nziza Parfine abandi bakomeza bavuga ko ‘aho yanyuze hadaca urwango’!

Safi Madiba na Parfine bakanyujije ho biratinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *