2020: Amateka ya Kevin Monnet Paquet Uherutse kwemera gukinira u Rwanda. Byinshi ukwiye kumenya kuri we

Inkuru yabaye kimomo ko rutahizamu ufite inkomoko mu Rwanda Kevin Monnet Paquet ari ku rutonde rw’abakinnyi bagomba guhangana n’ikipe ya Cape Verde mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’ Afurika kizabera muri Cameroon mu mwaka wa 2021.

Guhera mu mwaka wa 2014 u Rwanda rwagiye ruvugana na Kevin Monnet Paquet ngo arukinire gusa ibiganiro ntibyaza kugenda neza aho bivugwa ko uyu musore yishakiraga gukinira Les Bleus(ikipe y’igihugu y’ubufaransa) gusa ntibyakunda nubwo yakiniye Abaterengeje imyaka 21 b’ubufaransa guhera 2007 kugeza 2009.

Kevin Monnet Paquet ni muntu ki?

Ubusanzwe Kevin Monnet Paquet niyo mazina ye yiswe n’ababyeyi be, yavukiye i Bourgoin-Jallieu mu gihugu cy’ubufaransa tariki 19 Kanama 1988 akaba afite imyaka 32.

Avuka ku babyeyi batandukanye inkomoko aho se ari umufaransa mugihe mama we ari mwenegihanga ndetse mu magambo yatangaje ubwo yemeraga gukinira Amavubi nuko yavuze ko yakwishimira gukinira igihugu nyina akomokamo ibintu mu byukuri byakiriwe n’abanyarwanda benshi bari bamutegereje mu ikipe y’igihugu kuva kera gusa aza benshi bavuga ko ari kubyina avamo.

Kevin Monnet-Paquet yatangiye guconga ruhago mu mwaka w’1995 afite imyaka 7 aho yaje gukina mu ikipe y’abakiri bato y’aho akomoka ya Bourgoin-Jallieu aza kuyimaramo imyaka7 maze mu mwaka wa 2002 yerekeza mu ikipe y’abakiri bato ya Lens kugeza igihe iyi kipe ifashe icyemezo cyo kumuzamura mu ikipe nkuru mu mwaka wa 2006 afite imyaka 18.

Monnet-Paquet yakiniye ikipe ya Lens guhera mu mwaka wa 2006 aza kuyikinira  imikino 93 aza gutsinda ibitego 3 mu gihe kingana n’imyaka ikabakaba itanu yahamaze mbere yo kuyivamo mu mwaka wa 2010 yerekeza mu ikipe 3 Lorient nk’intizanyo aho yanaje kuyikinira imikino 31 ntiyagira igitego na kimwe atsinda kugeza muri 2014.

Mu mwaka wa 2007 akinira ikipe ya Lorient nibwo yaje gukinira ikipe y’igihugu y’ubufaransa y’abatarengeje imyaka 21 aho yanaje kiyikinira imikino 7 nabwo ntiyagira igitego na kimwe atsinda kugeza mu mwaka wa 2009.

Kevin Monnet Paquet ubwo yakinaga muri Lorient

Mu mwaka wa 2014 yaje kubengukwa n’ikipe ya Saint Ettiene agikinira kugeza uyu munsi aho amaze kuyikinira imikino isaga 125 akaba yarayitsindiye ibitego 10 birimo bitanu yatsinze mu gikombe cya UEFA Europa League.

Kevin Monnet Paquet wiyambarira numero 22 mu mugongo kuri ubu ni umukinnyi usatira anyuze ku ruhande ibyo benshi bita ‘winger’ akaba n’umusore ufite igihagararo  aho afite metero imwe na centimetero 73 z’uburebure.

Ni umusore ukoresha umuvuduko cyane mu mikinire ye nka bimwe benshi bazi kuri Kylian Mbappe gusa akaba yarakunze kurangwa n’imvune cyane kuko yari amaze hafi umwaka adakina bitewe n’ikibazo cy’imvune yagiriye ku mukino ikipe ye yakinagamo na Paris st Germain mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2019-2020.

kuri ubu iyo utereye akajisho ku rubuga ruzobereye ibijyanye na transfer rwa transfermarket usanga uyu mukinnyi ahagaze agaciro ka Miliyoni imwe y’amadorali n’ibihumbi 200 (U$D 1,200,000) nukuvuga ko kumugura nibura byagutwara hejuru y’amafaranga arenga Miliyari imwe z’amafaranga y’u Rwanda.

Kevin Monnet Paquet ahanganira umupira na Kylian Mbappe
Kevin Monnet Paquet ubwo yavunikaga ku mukino ikipe ye yakinagamo na Paris st Germain
Ategerejwe na benshi mu banyarwanda!
Aha yari ahanganiye umupira na Paulo Pogba wa Manchester united
Kevin Monnet-Paquet na Eric Bailly wa Machester United
Aha yari ahanganiye umupira na Ashley Young ndetse na Paulo Pogba

Nkuko tubikesha urubuga rwa Sillyseason, uyu rutahizamu nibura buri cyumweru ahembwa amafaranga akabakaba Ama Euro ibihumbi 16  mu cyumweru ndetse mu mwaka akaba ahembwa ibihumbi 832 by’ama Euro ni ukuvuga ko ahembwa amafaranga arenga miliyoni cumi n’umunani (18,288,000) buri cyumweru!

Mu minsi ishize ntakabuza ategerejwe i kigali mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda nyuma yuko yahamagawe n’umutoza w’ Amavubi Mashami Vincent.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *