2020: Bashunga Abouba yagarutse muri Rayon Sports naho Commodore arasohoka, urutonde rw’abankinnyi 24 Rayon Sports izakoresha mu mwaka wa 2020/2021

Nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi byugarije ikipe ya Rayon Sports bigatuma hari abakinnyi bayo bakomeye bayisohokamo, bigatuma abakunzi bayo bibazaga abakinnyi iyo kipe izakoresha, gusa kuri kuri uyu wa gatatu tariki ya 7/10/2020 Rayon Sports yasohoye urutonde rw’abakinnyi 24 barimo umuzamu Bashunga Abouba izakoresha mu mwaka w’imikino 2020/2021.

Muri abo bakinnyi 24 Rayon Sports yagaragaje ntago harimo umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Ghana ariwe Olokwei Commodore Olokwei, ndetse hakaba hagaragayemo umunyezamu Bashunga Abouba wigeze kuyikinira ndetse na Rutahizamu Bigirimana Issa watandukanye n’ikipe ya Yanga muri Tanzania bikaba byavugwaga ko yaba yamaze kwerekeza mu gihugu cya Zambia kuvugana n’imwe mu makipe yaho.

Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yagaragaje izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2020/2021

  1. Kwizera Olivier
  2. Bashunga Abouba
  3. Hakizimana Adolphe
  4. Habimana Hussein
  5. Iradukunda Axel
  6. Kayumba Soter
  7. Mujyanama Fidel
  8. Ndizeye Samuel
  9. Rugwirp Herve (C)
  10. Nishimwe Blaise
  11. Ninyonkuru Sadjati
  12. Ciza Hussein
  13. Nizeyimana Mirafa
  14. Nshimiyimana Amran
  15. Sekamana Maxime
  16. Mugisha Gilbert
  17. Oumar Sidibe
  18. Manace Mutatu
  19. Sugira Erneste
  20. Drissa Dagnogo
  21. Mudacumura Jackson
  22. Niyigena Clement
  23. Nihorere Arsene
  24. Bigirimana Issa
Abakinnyi 24 Rayon Sports izifashisha mu mwaka w’imikino 2020/20201

Gusa bikaba bivugwa ko hari abandi bakinnyi babiri baba bari mu biganiro na Rayon Sports barimo umukinnyi ukomoka muri Congo witwa Dieu Musafiri Kambale ndetse ibiganiro bikaba biri kugenda neza.

Ibi bije nyuma y’uko komite nzibacyuho ya Rayon Sports yatangaje ko umutoza Guy Bukasa yasabye ko mu bakinnyi bagera kuri 43 Rayon Sports yari ifite hagomba gukorwamo impinduka maze hagasigaramo abakinnyi bagera kuri 21 ndetse hakiyongeramo abandi bagera ku 10 bakiri bato bagakina muri Junior ya Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *