2020: Uko mbibona: Urutonde rw’abakinnyi bashobora kuguma ndetse no kwirukanwa muri Rayon Sports

Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports buyobowe na Murenzi Abdallah buvuga ko mu bakinnyi 43 iyi kipe ifite, igomba kwirukanamo 33 igasigarana abakinnyi 21 baziyongera ku bandi bagera kuri 5 bazagurwa.

Ikipe ya Rayon Sports n’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda ndetse hakaba hari abavuga ko no mu karere duherereyemo ikomeye, ahanini bakabishingira ku mateka iherutse gukora ubwo yageraga muri 1/4 mu mikino ny’Africa.

Rayon Sports yakunze kurangwa n’ibibazo bitandukanye kuri manda ya Munyakazi Sadate ahanini byaterwaga n’umwiryane w’abahoze bayobora Rayon Sports ndetse na Komite ya Sadate Munyakazi, byageze aho urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwitabazwa mu bibazo bya rayon Sports, maze rufata umwanzuro wo kweguza komite ya Sadate Munyakazi hashyirwaho komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah.

Mu bibazo byari biri muri Rayon Sports byagiye bituma itakaza abakinnyi bagiye bakomeye barimo Rutahizamu Micheal Sarpong wirukanwe nyuma y’amagambo y’ibitutsi yavugiye kuri imwe muri Radiyo zikorera mu Rwanda atuka uwahoze ari perezida wa Rayon Sports Sadate Munyakazi, Rutanga Eric na Iradukunda Eric Radu berekeje muri Police, Irambona Eric na Kimenyi Yves berekeje muri Kiyovu Sports, Bizimana Yannick werekeje muri APR FC, Kakule Mugheni Fabrice wamaze kwerekeza muri Leopard muri Kenya, Runanira Hamza, Iragire Said wagiye muri Mukura ndetse na Mpazimaka Andre werekeje muri Gasogi United.

Ku ikubitiro komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah yatangaje ko ikeneye amafaranga agera kuri miliyoni 80 zo kugura abakinnyi bakomeye kugira ngo babashe kubaka Rayon Sports dusanzwe tuzi ikomeye ihanganira ibikombe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo,  ndetse ku ikubitiro hakaba harahise haboneka miliyoni zirenga 28 zirmo 13 zakusanyijwe n’abafana ba Rayon Sports binyuze mu bayobozi baza Fun Clubs ndetse na miliyoni 15 zakusanyijwe mu nama iheruka guhuza komite ya Rayon Sports ndetse n’abandi bavuga rikijyana muri Rayon Sports.

Ubusanzwe dusanzwe tuziko buri gihe impinduka nshya zisiga ingaruka mbi ndetse n’inziza, ni muri urwo rwego, muri ayo mafaranga bazagura abakinnyi bakomeye, hari abandi bagomba gusohoka muri Rayon Sports, nk’uko ubuyobozi buherutse kubitangaza, aho bwavuze ko mu bakinnyi bagera kuri 43 bahari ubungubu hagomba gusigaramo abagera kuri 21 hakiyongeraho abandi bakinnyi 10 komite icyuye igihe iherutse kuzamura ariko bakazaguma mu ikipe y’abato ba Rayon Sports “Junior” nkuko umutoza wa Rayon Sports yabisabye.

Ikinyamakuru Ijabiro.com kikaba cyanyujije amaso mu bakinnyi bose ba Rayon Sports maze kibakorera urutonde rw’abakinnyi 26 kibona bakwiye gusigara muri Rayo Sports, abo bakinnyi ni aba bakurikira.

Abazamu
  • Kwizera Olivier
  • Hakizima Adolphe
  • Nsengiyumva Emmanuel (Biganza)
Ba myugariro bo hagati
  • Rugwiro Helve
  • Ndizeye Samuel
  • Niyigena Clement
Ba myugariro bo kuruhande rw’iburyo
  • Iradukunda Axel
  • Kayumba Soter
Ba myugariro bo kuruhande rw’ibumoso
  • Mujyanama Fidele
  • Niyibizi Emmanuel
  • Christophe
Abakina Hagati bugarira
  • Nizeyimana Mirafa
  • Nishimwe Blaise
  • Mudacumura Jackson Rambo
Abakina hagati basatira
  • Ciza Hussein
  • Niyonkuru Sadjati
Abakina kuruhande rw’ibumoso
  • Manase Mutatu
  • Sekamana Maxime
Abakina banyura ku ruhande rw’ibumoso
  • Mugisha Gilbert
  • Bigirimana Issa

Abakina inyuma y’abataha izamu

  • Omar Sidibe
Abataha izamu
  • Sugira Erneste
  • Drissa Dagnogo
  • Nihorere Arsene

 

Rayon Sports ikaba iri mu biganiro n’umukinnyi ukomoka muri Congo witwa Dieu Musafiri Kambale ndetse ibiganiro bikaba birikugenda neza, nta gihindutse akaba yazajya akina inyu y’abataha izamu hamwe na Oumar Sidibe.

Bivuze ko abo baramutse aribo bakinnyi ba Rayon Sports igumanye abakinnyi barimo Niyomwungeri Mike, Olokwei Comodore, Habimana Hussein utarongererwa amasezerano, Nshimiyimana Amrana ndetse nabandi batandukanye bahita batandukana na Rayon Sports.

NB: ibi byose ni ubusesenguzi bwakozwe n’abanyamakuru b’ikinyamakuru Ijabiro.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *