2020: Bimwe mubyo Munyakazi Sadate yaharaniye byatangiye kugerwaho. Inkuru irambuye

Hashize igihe kitari kinini uwahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate ndetse na Komite ye begujwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB.

Komite yegujwe yasimbujwe na komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah, ikaba izakora mu gihe kingana n’iminsi 30 nyuma hagashyirwaho umurongo ngenderwaho ikipe ya rubanda izagenderaho.

Bimwe mubyo Munyakazi Sadate yaharaniye byatangiye kugerwaho, aho Sadate ariwe wa mbere wagaragaje ko Skol nk’umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports yakagombye kongera amafaranga uwo mufatanyabikorwa yatangaga, avuga ko ayo batanga ari macye, asaba ko bakongera amafaranga cyangwa se bagatandukana bitewe nuko hari abandi biteguye gutanga amafaranga arenze ayo Skol yatangaga.

Ni ibintu byazanye umwuka utari mwiza hagati ya Sadate ndetse n’ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol aho hajemo no guterana amagambo agiye akomeye ndetse wabonaga ko bigoye kuba uwo mufatanyabikorwa yakongera gukorana na Rayon Sports.

Tariki ya 28/09/2020 nibwo ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports bwatangaje ko hagiye kubaho ibiganiro hagati ya Skol ndetse na Rayon Sports, ndetse ko Skol yagaragaje ubushake bwo kongera amafaranga yahaga Rayon Sports ndetse Skol itanga n’ibirarane by’amafaranga bari barimo iyo kipe mu mwaka w’imikino wa 2019/2020.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2/09/2020 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze kugirana ibiganiro na Skol ndetse ko bitarenze iminsi itatu haraba hagiye hanze amasezerano ku mpande zombi, ndetse ko Skol yahise yishyura amafaranga agera kuri miliyoni 75 Cash yo mu mwaka w’imikino wa 2019/2020, hiyongeraho izindi miliyoni 75 zatanzwe mu bikoresho by’ikipe yifashisha umunsi ku munsi ndetse n’imyenda y’abakinnyi ndetse n’ikibuga cy’imyitozo cya Nzove.

Bikaba bivugwa ko amasezerano azasinwa hagati ya Skol na Rayon Sports azaba afite agaciro ka miliyoni 217 arimo imyambaro y’ikipe ifite agaciro ka miliyoni 25, ikibuga cya Nzove gifite agaciro ka miliyoni 48 ndetse n’amacumbi afite agaciro ka miliyoni 25.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *