2020: Ntwali Ibrahim wahoze muri staf ya Rayon Sports, ari mubagaragajwe muri Staf nshya ya Kiyovu Sports

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2020 nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwagaragaje Staf nshyashya yagaragayemo Ntali Ibrahim wamenyekanye ku mazina ya kanyamayayi cyangwa se Jemba Jemba muri Rayon Sports.

Mu rugendo ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye rwo kwiyubaka, aho yagiye ikora impinduka zitandukanye haba ku buyobozi ndetse no mu ikipe muri rusange, kugira ngo ibashe kuba yatwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda byanaba ngombwa ikitwara neza ku ruhando rwa Africa nkuko babyiyemeje.

Kuri uyu wa gatanu nibwo Kiyovu Sports yagaragaje Staf yayo nshya iyobowe n’umutoza Olivier Karekezi aho azaba yungirijwe na Banamwana Camarade watozaga ikipe ya Gicumbi FC.

Muri iyo Staf kandi harimo Karisa Francois nk’umuhuza, Kagabo Ahmed ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Ndizeye Aime Desire Ndanda akaba ari umutoza w’abazamu, Kigundu Ibrahim akaba ariwe Team Manager, naho Ntwali Ibrahim wahoze muri Rayon Sports akaba ariwe Kit Manager ndetse akazajya afatanya na Yussuf wari usanzwe ari Kit Manager wa Kiyovu Sports.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *