2020: Cape Verde izahura n’u Rwanda iri ku mwanya wa 80 ku isi- Ibyo wamenya kuri Cape Verde

Benshi mu bakurikiraniraga hafi ruhago nyafurika mu mwaka wa 2014 bazakubwira ko bazahora bibuka ikipe ya Cape Verde aho yaje gutungura benshi ikaba ikipe itinyitse ku mugabane wa Afurika ndetse iza kuza mu makipe 30 ya mbere ku isi ku rutonde rusange rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, kuri ubu mu minsi mike iresurana n’u Rwanda.

Cape Verde ni ikirwa gito gifite ubuso bungana na Kilometero kale 4,033 aho giherereye mu burengarazuba bwa Afurika hagati mu nyanja ya Atlantic. Kuri ubu Cape verde  igiye kwesurana n’u Rwanda mu gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika kizabera mugihugu cya Cameroon mu mwaka utaha.

Cape Verde iheruka gukandagiza ibirenge muri gikombe cya Afurika mu mwaka wa 2015 ndetse na mbere yaho yari imaze kukijyamo mu mwaka wa 2013 mu gihe u Rwanda rwacu rukumbuye ibihe rukumbi rwagize byo kurigata ku buryohe bwo gukandagiza ibirenge mu gikombe cya Afurika mu mwaka wa 2015.

Kuri ubu iyo utereye akajisho ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA Cape Verde uyisanga ku mwanya wa 77 ku isi, mugihe Amavubi yacu ari ku mwanya w’132 nkuko uru rutonde ruheruka gushyirwa hanze tariki 17 Nzeri 2020.

Tubarões Azuis cyangwa se ingona z’ubururu yanamaze no guhamagara abakinnyi bagomba kwitegura umukino iyi kipe ifitanye n’u Rwanda ni ikipe idafite izina rigufu muri ruhago nubwo nanone umuntu atavuga ko ari ikipe yakiswe igikonyozi, gusa benshi bakurikirana ruhago hafi bemeza ko u Rwanda rushobora kuba rwanatsinda iyi kipe.

Mu bakinnyi 27 iyi kipe yahamagaye nta numwe ukina muri Shapiyona y’iki gihugu gusa nanone ntiwavuga ko iyi kipe ifite abakinnyi bazwi cyane mu isi ya Ruhago gusa ifite bamwe mu bakinnyi bakina mu makipe akomakomeye barimo nka rutahizamu Ze Louis ukinira FC Porto, Garry Rodrigues ukinira Fenerbahce ndetse na  myugariro Jeffry Forte ukina muri Sparta Rotterdam mu gihugu cy’ubuholandi.

Cape Verde igiye gukina n’u Rwanda ihagaze ite?

Kuri ubu Cape Verde mu mikino iheruka gukina yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika ntago iratsinda umukino n’umwe ndetse ubu ifite amanota 2 nyuma yo kunganya na Cameroon ubusa ku busa ndetse no kunganya na Mozambique ibitego bibiri kuri bibiri, mu gihe u Rwanda aya makipe yombi yabashije kurutsinda!

Urebeye ku rupapuro ikipe ya Cape Verde ishobora kuba ifite amahirwe kurusha u Rwanda ugendeye ku bintu bitandukanye birimo uburyo ihagaze ku rutonde rusange ndetse n’uburyo yagiye yitwara mu mikino iheruka utibagiwe n’uburyo Cape Verde ari ikipe yo kwitondera muri Ruhago nyafurika.

Cape Verde igiye guhura n’u Rwanda iri ku mwanya wa 77 ku isi ku rutonde rusange rwa FIFA.
Urutonde rw’abakinnyi Cape Verde yahamagaye bitegura gukina n’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *