2020: Gisagara-Kansi: ishuri ry’umuco ryahatangijwe ngo ryitezweho kugarura umuco n’indangagaciro byari bitangiye gucika.

Mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kansi hatangijwe ishuri ry’umuco. Iryo shuri rikazajya ryigisha abaturage umuco n’indangagaciro Nyarwanda, kuko byaribimaze kugaragara ko benshi babiteshutseho bityo bakadindira mu iterambere.

Abaturage bo muri uyu murenge wa Kansi bavuga ko bishimiye iryo shuri, ngo kuko rizongera kubigisha umuco n’indagagaciro ndetse n’abana babo.

Umuturage witwa Bigira Venuste yagize ati ” Iri shuri ni ryiza kuko rizadufasha kugaruka ku muco ndetse n’abana bacu muri rusange. Iki gikorwa rwose tukaba tukishimiye.”

Umubyeyi witwa Nyirakamana Domina yagize ati ” iki gikorwa rwose turakishimiye cyane. Kuko kizatuma tugaruka ku muco n’indangagaciro kuko byari bimaze kwibagira abana batwara inda, abantu banywa bagasinda, bakarwana kandi ibyo atari umuco nyarwanda. Ubwo rero iryo shuri rizigisha abo bose bongere bagendere ku muco.”

Umuyobozi w’iryo shuri ry’umuco, Basomingera Jean Bosco, avuga ko baryitezemo  byinshi nk’amahoro niterambere. Agasaba abaturage bose kumva ko bimureba.

Yagize ati ”Burya kugira ngo umuntu atere imbere, agomba no kubanza akubahiriza umuco n’indangagaciro Nyarwanda. Ubwo rero benshi bazabyungukiramo kandi ndanashishikariza buri wese kubigira ibye.”

Basomingera Jean Bosco, umuyozi w’iryo shuri ry’umuco ryatangijwe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kansi bwo buvuga ko ko iryo shuri rizibanda ku miryango itabanye neza, urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo umuco nyarwanda ukomeze gusigasirwa. Akavuga ko iryo shuri rizanagezwa ku rwego rw’umudugudu. Kimonyo Innocent, ni umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Kansi, yabivuze muri aya magambo.

“Mu Rwanda tugira indangagaciro na Kirazira. Ubwo rero muri izo ndangagaciro nizo zirimo izikwiye kubahirizwa n’abanyarwanda kugira ngo bagere ku iterambere. Ikindi kandi iri shuri rizigisha babandi banywaga ibiyobyabwenge, abaterwaga inda bakiri abana ndetse n’abandi. Iri shuri rikaba ritangijwe ku rwego rw’umurenge, ariko rizanagera ku rwego rw’umudugudu kugira ngo indangagaciro n’umuco bikomeze bisigasirwe.”

Kimonyo Innocent, umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Kansi

Uyu muhango kandi wo gutangiza ishuri ry’umuco mu murenge wa Kansi, witabiriwe na Soeur Immaculée Uwamariya washinze umuryango Famille Espérance (FAES). Uyu muryango akaba yarawushinze nyuma yo kubona ibibazo bitandukanye byugarije ingo binabangamira iterambere ryazo.

Soeur Immaculée Uwamariya yabwiye abari bitabiriye uwo muhango ati ”umuryango niwo wa mbere mu guteza imbere imibereho myiza. Umuco n’indangagaciro nabyo bifasha umuryango mu kwiteza imbere n’abana bakabaho neza. Rero kuba mugiye kujya mwiga umuco n’indangagaciro, bibabere inzira nziza yo kugaruka mu buzima bwiza kandi munakunde Imana kuko no mundangagaciro Nyarwanda ibamo.”

Soeur Immaculée Uwamariya, washinze umuryango Famille Espérance (FAES).

Umurenge wa Kansi ni umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Gisagara, hakaba hatangijwe ishuri ry’umuco rizajya ryiga 2 mu kwezi. Iri shuri rikazajya ryigisha imiryango ikimbiranye, abacuruza bakananywa ibiyobyabwenge n’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge. Bikaba byitezwe ko iri shuri rizahindura byinshi ku myitwarire yarangaga bamwe mu baturage b’uyu murenge, bityo bakagera ku iterambere byihuse.

Kugeza ubu mu murenge wa Kansi, habarizwa imiryango 18 ibaho mu makimbirane, n’abana 15 batewe inda bakiri bato. Ni mu gihe mu karere ka Gisagara habarizwa abana 552 batewe inda bakiri bato n’abana ibihumbi 31 babayeho mu bizima bubabaje.

Umuco ni icyo abantu runaka babura ntibabe icyo aricyo. Mu muco nyarwanda tugiramo n’indangagaciro na kirazira. Indangagaciro nyarwanda habamo Gukunda igihugu, ubunyangamugayo, ubutwari, gukunda Imana n’izindi.

Ni mu gihe Kirazira ari nyinshi, zikaba zaratumaga abaturage muri rusange hari ibyo batinya gukora kuko babaga bazi ko kizira, kandi bakanatinya ingaruka bavugaga zishobora kuvamo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *