2020: Ubufaransa: Umugabo yatwitse igice cy’inzu ye ashaka kwica isazi. Inkuru irambuye

Umugabo wo mu Bufaransa yatwitse igice cy’inzu ye mu gihe yageragezaga gukubita ngo yice isazi.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 80, ubwo yari agiye gufata amafunguro ya ni mugoroba, hafi aho hari isazi yari irimo igendagenda nayo ishaka gufata kuri ayo mafunguro. Nibwo yaje kumutera umujinya. afata agakoresho kaba kifitemo ingufu nkeya z’amashanyarazi (electric racket) kagenewe kwica utu dusimba atangira kugerageza gukubita iyo sazi.

Ku bw’ibyago icupa rya gazi (gas) batekesha ryari ryagize ikibazo cyo gusohora gazi aho mu nzu ye iri i Dordogne mu majyepfo y’Ubufaransa.

Kugongana kwa gazi n’ako gakoresho yariho ashaka kwicisha isazi byahise bitera guturika, igikoni cyose kirashya n’igisenge cy’inzu ye kirangirika.

Ibinyamakuru byo muri kariya gace bivuga ko, uyu mukambwe yagize amahirwe akahava amahoro kuko yahiye byoroheje ku kiganza, gusa nta uzi niba iyo sazi yo yararokotse.

Uyu mugabo yahise acumbikirwa ahantu hakambika abantu mu gihe umuryango we uri gusana ibyangiritse kubera urugamba n’isazi rwakongeje impanuka ya gazi.

Kanda hano ubashe kwinjira muri Group yacu ya Whatsapp ujye ugezwaho amakuru muba mbere

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano ubashe kureba Film yitwa Matayo High School Season ya 2

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *