2020: Chadwick Boseman wamenyekanye Muri filme nka Black panther, 21 Bridges amaze kw’itaba Imana menya impamvu. Inkuru irambuye

Umunyamerika Chadwick Aoron Boseman wamenyekanye muri filme zitandukanye zirimo Black panther, Marshall, 21 Bridges, Avengers Infinity War ndetse n’izindi yaraye yitabye Imana mu ijoro ryacyeye azize Kanseri y’amara.

Chadwick Aoron Boseman apfuye afite imyaka  44 y’amavuko akaba yaraye y’itabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28/08/2020 apfiriye mu mujyi wa Los Angeles California aho yari arikumwe n’umuryango we.

Umuryango we ubinyujije ku rukuta rwa Twitter na Instagram watangaje ko Chadwick Boseman Yitabye Imana azize Indrwara ya Kanseki y’amara (corona cancel) ko yari ayimaranye imyaka 4 aho yamufashe mu mwana wa 2016, ndetse ko Film zirimo Da 5 Bloods, August Wilson’s Ma Rainey’s Black Bottom ndetse n’izindi zitandukanye yazikinaga abana niyo kanseri akaba yarafataga imiti.

Kanseri Chadwick yari arwaye yaravuye ku rwego (Stage) ya gatatu imuhitana igeze kuya 4, Film yamenyekanyemo ni iyitwa Black Panther aho yakinaga ayoboye igihugu cya Wakanda, igihugu cyari kigereranyijwe na Africa aho cyari gifite ubutunzi bwakataraboneka ku Isi, ndetse iyo Film ikaba yarabaye Film ya mbere ku Isi yinjije akayabo k’amafaranga menshi aho yinjije miliyari zisanga 1,3 z’amadolari y’amerika, ndetse ikaba yarakinwe n’abirabura benshi ikanategurwa n’umwirabura witwa Ryan Googler, inibanda ku muco w’abirabura ndetse na Africa muri rusange, ndetse ikaza no gutwa igihembo cya Film ifite amashusho meza mu bihembo bya Oscars.

Chadwick Aoron Boseman Yashakanye na Taylor Simone Ledward mbere yo gutabaruka.

Kanda hano ubashe kwinjira muri Group yacu ya Whatsapp ujye ugezwaho amakuru muba mbere

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano ubashe kureba Film yitwa Matayo High School Season ya 2

 

 

One Comment on “2020: Chadwick Boseman wamenyekanye Muri filme nka Black panther, 21 Bridges amaze kw’itaba Imana menya impamvu. Inkuru irambuye”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *