2020: Ese umwaku ubaho koko? menya icyo inzobere mu mitekerereze zivuga kuriyongingo. Inkuru irambuye

Abantu benshi bemeza ko umwaku ubaho, dore ko bafite na bimwe mu bikoresho bemeza ko bitera uwo mwaku. gusa inzobere mu mitekerereze hari icyo zivuga kuri iyo ngingo y’umwaku.

Mu muco Nyarwanda, hari ibikoresho cyangwa imigenzo  Abanyarwanda baziririzaga kuko ngo babibonagamo nk’ibyabatera umwaku. gusa kuri ubu hari n’abakizerera muri iyo myumvire nk’uko abo twaganiriye babidutangarije.

Umuturage Muhizi Ferederiko yabwiye ubwo yaganirana na Ijabiro.com yatangaje ko hari serivisi yari yagiye gushaka ku murenge ngo kuko yari yakoresheje urwembe aca inzara mu gitondo maze aza kuyibura we akemeza ko yabitewe n’urwembe yakoresheje aca inzara.

Mu magambo ye yagize ati ”umwaku ubaho kuko nk’ubu nabyutse mu gitondo njya kugura urwembe ndetse nducisha inzara ndangije njya ku murenge none serivisi  nari ngiye kureba ntikunze. ubwo rero, urumva ko sinabura narwo kurukeka ko rwawunteye”.

Ni mu gihe na mugenzi Mukamabano Annonciatha we yunzemo ati” wenda ntitwabyizera cyane ko umwaku ubaho, ariko byanashoboka ko ubaho kuko hari nk’umuntu ukugereka igiciro ku kintu ushoye, ayo aguhaye ntibaze kuyarenza mu gihe ugeze mu isoko”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko ngo hari n’abantu bajya banyura mu mbuto zigahita zuma, ibyo bo babona ko ngo abo bantu baba ari abateramwaku

Ese inzobere mu by’imitekerereze zo zivuga iki ku ngingo y’umwaku?

Inzobere mu by’imitekerereze y’abantu zo zivuga ko Kwizera ko umwaku ubaho atari byo, ahubwo ababyemera baba bashingiye ku myizerere yabo.

Ikinyamakuru Ijabiro cyaganiriye na Prof. Sezibera Vincent, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rirebana n’imyitwarire ya muntu (Psychologie Clinic) akaba n’umuyobozi w’ikigo gikora ubushakashatsi n’amahugurwa ku birebana n’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko uko umuntu yakwizera ko umwaku ubaho, ari nako yakwizera umugisha.

Prof Sezibera Vincent mu magambo ye yagize ati ” uko wakwizera ko umwaku ubaho, ni nako wakwizera ko umugisha uhabwa na Padiri uba ari wo. Kwemera ko umwaku ubaho bishingira ku myizerere y’umuntu uko we abyizera. Ntago wavuga ngo igikoresho runaka cyangwa umuntu baguteye umwaku wenda bakubuza kuronka, kuko wenda niyo mudahura ntago wari buronke”.

Prof SEZIBERA Vincent (Inzobere mu by’imitekerereze

Abizera ko umwaku ubaho basobanura ko umwaku ari amahirwe make umuntu agira kubera ko yahuye cyangwa yabonye ndetse akaba yanavuze ikintu runaka kigatuma ataronka.

Mu Rwanda, bimwe mu bikoresho n’inyamaswa bishyirwa mu majwi ko bishobora kuba bitera umwaku, birimo: urwembe, urushinge, ikibiriti, nyirabarazana n’akayongwe. ibi byose bamwe bakemera ko bitera umwaku cyane cyane iyo ubivuze mu masaha ya Mugitondo.

Mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’afurika, kumena indorerwamo, kubona injangwe y’umukara, kunyura munsi y’urwego iyo itariki ya 13 ihuriranye n’umunsi wo kuwa kabiri cyangwa kuwa gatanu, ibyo byose abantu babibonamo ko bitera umwaku.

Kanda hano ubashe kwinjira muri Group yacu ya Whatsapp ujye ugezwaho amakuru muba mbere

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano ubashe kureba Film yitwa Matayo High School Season ya 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *