2020: Imisigiti ibiri yo mukarere ka Nyarugenge niyo yemerewe gusengerwaho isengesho rya Idjuma ryo kuri uyu wa gatanu. Inkuru irambuye

Imisigiti ibiri isanzwe ibarizwa mu Karere ka Nyarugenge ariyo Masdjid Madina (Umusigiti wo mu mujyi) ndetse na Markaz (Kwa Khadafi) niyo yemerewe gusengerwamo isengesho rya Idjuma kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/08/2020.

Kuva icyorezo cya Virus ya Corona cyagaragara bwa mbere mu Rwanda tariki ya 13/03/2020 bimwe mu bikorwa bihuriza abantu hamwe birimo insengero byarafunzwe, gusa uko iminsi yagiye ihita niko hagiye hashyirwaho amabwiriza insengero zigomba gukurikiza kugira ngo zibe zakongera gufungurwa.

Itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango w’abayisirimu mu Rwanda (RMC) rivuga ko imisigiti twavuze haruguru ariyo yemerewe gukorerwaho isengesho rya Idjuma, ni nyuma y’uko iyo misigiti yakorewe igenzura igasanga yujuje ibisabwa maze ihita yemererwa kongera gukora.

Kanda hano ubashe kwinjira muri Group yacu ya Whatsapp ujye ugezwaho amakuru muba mbere

Umusigiti uzwi nko kwa Khadafi uri muzasengerwamo
Umusigiti uherereye ahahoze iposita nawo uri muzizasengerwamo

Izindi Nkuru wasoma

Kanda Hano ubashe kureba Film yitwa Matayo High School Season ya 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *